Savanna Lingo

Savanna Lingo Blogs

Dive into thoughtful perspectives on politics, social issues, entertainment, and poetry.

Explore trending stories and creative voices shaping today's conversations.

Book Cover

Ibintu 8 Ukwiye kuvana mu buzima bwawe niba ushaka kugira icyo ugeraho

Mu gihe urimo utegura ikintu ugishyiraho umutima kugira ngo kizagende neza uko
https://www.youtube.com/watch?v=Sm27KgaOs6U
ubishaka. Ariko uko twumva byagenda neza kose ntihaburamo ibishaka kugukoma mu
nkokora.
Mu gihe izo birantega zije rero, ushobora kwibogeka ku ruhande ntugire icyo ukora,
cyangwa se ukiyemeza guhangana na byo uko byaba bimeze kose.
Nubwo inzitizi zose ziba zisa n’aho zitaduturutseho, mu by’ukuri kugira ngo zituneshe ni
uko haba hari akantu muri twe kazikomeye ku mbarutso.
Aha harimo nk’imyumvire umuntu aba asanganywe, ibyo yanyuzemo se, n’ibindi.
Dore inzitizi 8 ukwiye kuvana mu nzira byihutirwa.
Kumva ko akantu kose ukoze kagomba kuba ntamakenwa.

Kimwe mu bintu bigora abantu benshi bahuriyeho ni ugushaka kuba ntamakemwa.
Elizabeth Gilbert, mu gitabo cye Big Magic: Creative Living Beyond Fear, yabuze ko
mama we yajyaga akunda kuvuga ngo “byakozwe iruta byiza bitarangiye”
Gushaka gukora ibintu bitagira akazinga bituma utagira ibyo ugerageza bishyashya
cyangwa ngo ugire ibyo uvumbura.
Hariho ibikoresho dukoresha buri munsi, byavumbuwe n’abantu. Iyo baza kumva ko
nibagira ibyo bakora bitaza kuba byiza ntituba dufite ibyo bikoresho. Gerageza byange
wongere ugerageze byange, wongere nanone.
Dore imyitozo wakora.
  •  Gerageza ibintu bishya kandi ntiwishyiremo ko ikiza kuvamo kiza kuba cyiza.
  • Wikora buri gihe ibyo wateganyije kuri gahunda gusa.
Iga kugira ibyo ushyira imbere(ibintu byose ntabwo binganya akamaro)

Gerageza ibingibi usa n’uwikinira ubundi uze no kwiseka nta kibazo.
Ubwoba
Ubwoba buterwa imbarutso n’ibitekerezo twiyumvamo twibwira ko tudatekanye.
Ariko iyo ari ibyo twitekerereza gusa, ubwoba bushobora kugutera kutagira icyo ukora
bityo ugasaza utyo.
Inzira nziza yo kurwanya ubwoba ni ukugira umutima wiyemeza uko byaba bimeze kose.

Back to posts