Mu mirimo na shuguri za buri munsi, akenshi dufata neza kandi tukagerageza kumva abadukikije, aiko se ni ryari twe ibyo byose twebwe ubwacu? Kwikunda ni bwo buryo bwagaragaye ko buboneye mu rugendo rwo kwizamura.
Nta kindi bisaba uretse kwiyitaho ukifata neza, ukiha urukundo n’ubufasha nk’ubwo waha inshuti zawe mu bihe by’amage. Ariko se ni ryari wafumbira iyi mbuto ngo ikure, kandi kubera iki ari yo ruti rw’umugongo mu mibereho yacu ya buri munsi?
Reka tugerageze kumva uku kwikunda turi kuvuga uko ari ko.
Uku kwikunda cyangwa kwigirira impuhwe si bimwe byo kutareba ku bandi ahubwo ni kumwe ibyiza wumva waha uwo ukunda nawe ukwiye kubyiha.
Ubu buryo burimo ibintu bitatu by’ingenzi
Kwiyitaho: Kuba umuntu wifiteho ikinyabupfura, ukibabarira ni byiza kuruta kwirenganya mu gihe wahuye n’ikintu kikagutsinda cyangwa se kikagusubiza inyuma.
Ukuri k’ubuzima: Kumva ko kubabara no kudakora ibintu uko wabiteganyije ari kimwe mu byo abantu bose basangiye ni byiza aho kumva ko ari ikintu wisangije ubwawe.
Kwisubiramo: Gushyira ku gipimo amarangamutima yawe utabanje gusesengura buri kantu cyangwa ngo wigaye bikabije ni ikintu cyiza.
Akamaro ko kwikunda/kwigirira impuhwe
Ubushakashatsi bwagaragaje ko kwikunda no kutirenganya bizana inyungu nyinshi zirimo kugabanya umuhangayiko, agahinda gakabije n’icyoba gihoraho.
Byongerera kandi umuntu kumenya kunamba, no gushyira amarangamutima ye kuri gahunda. Ibi kandi binatuma ugira ubwonko bwagutse, bityo ukabasha guhangana n’ibibazo bikomeye by’ubuzima wumva utuje kandi udakutse umutima.
Inzira wanyura ngo wongere kwikunda/kwigirira impuhwe
Kugerageza kwiyitaho/Self-Kindness
Tekereza urimo urategura kumurika ibyo wagezeho ku kazi aho ukora. Wakoze neza, ariko umunsi urageze, utangiye kugira ubwoba nkaho ari ikosa wakoze.
Aho kwishidikanyaho ubwawe n’amagambo Atari meza ngo “Nta kigenda cyanjye” ibwira mu magambo arimo kwikunda uti “Nakoze uko nshoboye, kuba habamo amakosa nta kundi.
Ndabyigaho ndebe aho nkwiriye gushyira umwotso.” Uku kwibwira neza kugufasha kugabanya amarangamutima watirwa no kwitekerezaho nabi kandi bigatuma ugira mu mutwe hameze neza.
Tekereza ko hariho ukuri k’ubuzima
Itekereze igihe wari wigunze nta muntu ukumva. Ushobora kuba waratekereje uti “Kuki buri gihe ibi bintu bimbaho?” Hindura imyumvire wibuke ko buri muntu wese ahura na bene ibi bigeragezo n’ibihe byo gushidikanya.
Urugero: Tekereza inshuro umuntu uzi wageze ku byo yagezeho, yahuye n’ibimusubiza inyuma no kuvugwa nabi.
Kumva ko ibigeragezo by’ubuzima ari ifunguro dusangiye twese abatuye isi bifasha kumva ko uri kumwe n’abantu kandi ko Atari urw’umwe.
Gira umuhate wo kwitekerezaho
Igihe wumva ushyushye mu mutwe kubera umuhangayiko, fata akanya uruhukemo kandi usuzume amarangamutima yawe udashyizemo guca urubanza.
Niba wumva ufite icyoba cyo gukora “interview” y’akazi, aho kujya mu bitekerezo bibi, vuga uti “Mfitemo ubwoba aka kanya, ariko ntacyo bitwaye.
Aya marangamutima arasanzwe muri kamere muntu.” Kwitekerezaho biguha ububasha bwo kunyura mu marangamutima ariko atakugenzuye.
Kwiyitaho, kwigirira impuhwe, kwikunda ntabwo ari ukuba umuntu mwiza kuri wowe gusa, ni urugendo rw’imyitozo yo guhinduka bigira akamaro ku mibereho mu marangamutima no kwizamura wowe ubwawe.
Kwiyitaho, kumva ko ubuzima bufite ukuri kwabi ndetse no kwitekerezaho bikubiye hamwe bishobora kukuzanira ubuzima bwiza utigeze.
Wibuke ko kwikunda atari ugukunda akeza n’ubuzima buhenze, ahubwo ni ibintu bya ngombwa mu guharanira ubuzima bwiza bwawe bwite n’ubw’umwuga wawe n’ubuzima bwa buri munsi muri rusange.