Mu gushakisha insinzi mu buryo bwihariye no mu mirimo yacu ya buri munsi, benshi muri twe dushakisha ubujyanama kugira ngo tugire umusaruro uhagije kandi twumve tunyuzwe mu mitima. Igitabo “The 7 Habits of Highly Effective People” cya Stephen R. Covey gitanga umurongo ukomeye wagufasha kugera ku nsinzi irambye binyuze mu mahame wakwishyiriraho.
Ngiye kukugezaho iyi mico uko ari rindwi izagufasha guhambura ubushobozi bukurimo ugahindura ubuzima bwawe.
- Ba umuntu ureba kure
Umva ko ari wowe ushinzwe ubuzima bwawe
Umuco wa mbere ukwiye gufata ni uko wumva akamaro ko kuba ari wowe wishinzwe nta wundi ugushinzwe, ko ibikorwa n’imyanzuro yawe ari wowe ubishinzwe. Ibi bivuze ko ugomba kwita ku bintu ufitiye ubushobozi bwo kugenzura kandi wagiraho ijambo, aho kurizwa cyangwa kwijujutira ibintu bikurusha imbaraga.
Urugero: Aho kuvuga ku bitagenda neza ku kazi, fata iyambere mu gushaka ibisubizo cyangwa utange ibitekerezo by’uko habaho amavugurura. Mu kugenzura uko witwara muri ibi bibazo, birangira ubihinduyemo amahirwe.
- Tangira ikintu uzi uko uzanagisoza
Shyiraho intego n’icyerekezo bisobanutse
Uyu muco wo gutangira inzira uzi aho ugiye utuma ubasha kugira icyerekezo gisobanutse mbere y’uko utangira kugikoraho. Iyo wumva neza icyo ushaka kugeraho, ushobora gufata imyanzuro mizima kandi ukayigumaho, ntujarajare.
Urugero: Niba ufite gutangira umwuga runaka w’igihe kirekire, andika ku rupapuro icyo bizagusaba n’ubumenyi ugomba kuzaba ufite. Ibi bizatuma ibikorwa byawe bya buri munsi bizagendana n’intego zawe.
- Banza ibikwiye kubanza
Shyira imbere ibifite akamaro
Gucunga igihe neza bijyana no kwita cyane ku mirimo itanga umusanzu ku ntego zawe, aho kwita ku kakuje imbere kose ngo ni uko kihutirwa kandi nta cyo kongera ku ntego wihaye.
Urugero: Mu gihe haje ibintu byo gukoraho, reba niba byihutirwa kandi bitanga umusanzu ku ntego zawe ubundi ugikore niba Atari uko bimeze ube ugiteye ipine.
- Tekereza umukino wa Mpa-Nguhe
Shaka ibisubizo byungura wowe n’abandi
Uyu muco wa Mpa-Nguhe (win-win) utuma ushakisha ibintu bizana inyungu zawe ariko n’abandi bibafitiye izindi. Bene bya bisubizo bituma buri wese ubirimo yumva yungutse ikintu cy’agaciro.
Urugero: Mu biganiro byunguka, haranira ko umuntu wese yisanga anyuzwe n’ibikenewe. Uyu muco wo gukorana wongera umubano mwiza kandi ugatuma habaho kugera ku byo ushaka mu buryo burambye.
- Banza wumve, ubundi nawe wifuze kumvwa
Gerageza kumva abandi ubishyizeho umutima
Kuganira kwiza gutangirana no kumva abandi mbere y’uko uzamura ibitekerezo byawe bwite. Kumva abandi ubishyizeho umutima, byubaka icyizere kandi byerekana ko ibitekerezo by’abandi ubyitayeho.
Urugero: Mu nama y’itsinda ukoreramo banza wumve ibitekerezo bya bagenzi bawe n’uko bumva ingingo irimo kuvugwaho mbere yo kuzana uko wowe ubyumva. Ibi byongera kubahwa no gushaka ibisubizo ntawe uhejwe.
- Iminjiremo agafu
Ongera imbaraga z’itsinda
Uyu muco ugufasha kwita ku mbaraga ziva mu gukorera hamwe. Mu guha agaciro no gukoresha imbaraga zitandukanye, za bagenzi bawe, ushobora kugera ku musaruro uruta uwo wabona mu gihe buri wese yakora nka nyakamwe.
Urugero: Mu mushinga uhuriweho, ita kandi uzamure ubushobozi bwihariye bwa buri muntu. Ubu buryo butuma habaho umusaruro urimo guhanga udushya.
- Tyaza urukero
Kora uko ushoboye ukomeze guhatana
Uyu muco wa nyuma witsa cyane ku kamaro ko kwisubiramo buri munsi mu ngeri enye ari zo: Impagarike, mu mutwe, mu marangamutima n’uburyo bw’umwuka. Kwiyitaho no kwiyungura ibintu runaka nk’ubumenyi ni ibintu bituma ibyo twavuze hejuru byose biramba.
Urugero: Ibikorwa bikuzanira ubuzima bwiza nka siporo ihoraho, kwiga ibintu bishya, kubaka umubano n’abandi ndetse no kwisubiramo bizatuma ugumana imbaduko kandi wumve uhora unezerewe.
Mu gihe ubashije kuzana iyi mico mu buzima bwawe, ndavuga gushyiraho intego zisobanutse, kumenya imirimo ukwiye gushyira imbere y’iyindi, gutekereza mu buryo bwa mpa-nguhe, kugerageza kumva abandi, kuzamura ikipe ukoreramo ndstse no gukomeza ibyo twavuze garuguru byose no kwivugurura muri wowe, uzahambura imbaraga ziryamye muri wowe bikugeze ku nsinzi irambye.
Bihe ikaze mu buzima bwawe ubundi urebe ukuntu ubuzima bwawe buhinduka bukaba bushya, ukishima, ukabona ibyo ushaka, ukagira umubano mwiza n’abandi ndetse ukumva ubereyeho icyo waremewe.